Musanze: Ishyirahamwe SACOLA ryatanze amabati 1500 ku miryango 65 yagezweho n’ibiza inzu zabo zikangirika

Ishyirahamwe rizwi nka SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) ryahaye amabati 1500 imiryango igera kuri 65 yo mu mirenge ya Kinigi na Nyange yasenyewe n’ urubura mu mvura idasanzwe yaguye mu mwaka ushize kugira ngo bongere basakare izo nzu zabo.

Mukampabuka Béatrice, Dusabimana Michel na Kabatsinda Capitorine ni bamwe mu baturage bahawe kuri ayo mabati babwiye mikrobid.com ko bishimye cyane kandi ko bagiye kwinogereza kubera ko basizwe, bityo bagashimira n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mukampabuka Béatrice yagize ati: “ Nararaga nyagirwa kubera amabati yatobaguritse kubera urubura none mbonye amabati mashya. Ngiye guhindura ubuzima kuko imvura yagwaga nkamera nk’uwaraye hanze none SACOLA impaye amabati.

Ndashimira cyane SACOLA n’abayobozi bayo ndetse ngashima n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Imana izamuhoze ku ngoma.”

Mugenzi we Dusabimana Michel yagize ati ” Imvura yaje ari nyinshi cyane ivanzemo umuyaga n’urubura, amabati amwe arabambuka andi aratobagurika ariko ku bw’amahirwe abayobozi bangeraho, banshira ku rutonde none mbonye amabati bashya. Ndishimye cyane kuko icyari kimpangayikishije gikemutse ; ubwo nanjye ngiye kwirwanaho nsakare, ikibazo cyo kunyagirwa kibe gikemutse burundu.

Ngiye kwinogereza nsakara, nzirike igisenge kugira ngo umuyaga utazongera kunsenyera. Ngiye gukora ibishoboka byose, ibyo badakoze , nshakishe mu mbaraga mfite mbyikorere, inzu nyikomeze.”

Ni mu gihe Kabatsinda Capitorine we yagize ati ” Nishimiye cyane amabati bampaye kuko nararaga nyagirwa nicaye yewe n’ejobundi yaranyagiye na n’ubu ibyo nari niyoroshye biracyatose.

Nagiye kumva numva barampamagaye ngo ninjye gufata amabati none ndayabonye. Ari ejo cyangwa ejobundi, nzaba nayashyizeho kugira ngo ntandukane n’ imvura. Ngiye kuyisakumbura yose nyisakare kandi n’ahandi hadakoze neza nzahakora.”

Nsengiyumva Pierre Célestin ni Perezida w’ishyirahamweSACOLA , aganira na mikrobid.com yavuze ko impamvu batanze ariya mabati kuri iriya miryango aruko basenyewe n’ibiza by’urubura rw’imvura idasanzwe yaguye mu mwaka washize rukangiza amabati, bityo rero ngo bakaba bagira ngo bakureho ayangiritse bongere babeho mu buzima bwiza.

Yagize ati: “ Dufite aho dukura amafaranga kandi nta handi uretse muri Hoteli yacu. Iyo amaze kuboneka rero natwe tugira ibikorwa byiza dutekereza biganisha ku mibereho y’abaturage ariko cyane cyane tukibanda kubatishoboye batuye muri mu mirenge ya Nyange na Kinigi. Ni muri urwo rwego rero uyu munsi twahisemo iyi miryango 65 yasenyewe n’ibiza kugira ngo tubahe amabati yo gusimbuza ayangiritse. Ibi ni ibintu dusanzwe dukora kuko twatanze inka, ubwisungane mu kwivuza, intama, inkoko n’ibindi harimo kubakira abatishoboye, ibikorwa remezo bitandukanye ariko byose tubikesha intore izirusha intambwe Perezida wacu Nyakubahwa Paul Kagame. Bityo nk’igikorwa cy’uyu munsi kikaba cyaradutwaye asaga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard, yashimye ibikorwa byiza ishyirahamwe SACOLA rigenda rikorera abaturage bo mu nkengero za Parike y’ibirunga, bityo asoza asaba abaturage “Kwinogereza” kuko ngo baba basizwe aka wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ko umwana uzi ubwenge asigwa yinogereza.

Vice Meya Kayiranga Théobald

 

Yagize ati: “ Nk’ubuyobozi bw’akarere twishimira ibikorwa binyuranye by’ishyirahamwe SACOLA, rigenda rikorera abaturage baturiye Pariki y’igihugu y’Ibirunga cyane cyane muri uyu murenge wa Kinigi na Nyange kuko ni ibikorwa bigerwaho biturutse mu mafaranga ava mu bukerarugendo binyuze muri SACOLA. Ibi rero ni ibintu by’agaciro ku baturage. Bityo rero, ngasaba n’abahawe amabati kuyakoresha icyo bayaherewe , birinda kuyagurisha ahubwo bagahita bayasakaza ndetse izo nzu zabo bakazikora neza kuko burya mu kinyarwanda baca umugani ngo ‘ Umwana mwiza umusiga yinogereza’. Bivuze ngo nabo ibyo batakorewe bagomba kubyikorera.”

Si ubwa mbere SACOLA itanze amabati kuko nk’uko byavuzwe na Perezida wayo Nsengiyumva Pierre Célestin ngo hari andi agera 2600 yatanzwe mu myaka yashize ndetse ikaba imaze no kubakira abatishoboye inzu zigera ku 150, bikaba binateganijwe ko mu minsi ya vuba hazatangwa izindi 20 nazo zubakiwe abatishoboye.

 

 

YANDITSWE  NA SETORA JANVIER i MUSANZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Top
Translate »