Umujyanama mu by’amategeko mu Ntara y’Amajyaruguru Jean Pierre Malikidogo yashimye igikorwa cy’iserukiramico cyateguwe na INES-Ruhengeri

Mu karere ka Musanze by’umwihariko mu kigo cya INES – RUHENGERI taliki ya 17 Gashyantare 2024 hateguwe igikorwa cy’iserukiramico cyateguwe ku nshuro ya gatatu n’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri nikorera mu murenge wa Musanze.

Iri serukira muco ubwo ryabaga wabonaga abanyeshuri bose bahiga baje muturutse mu bihugu bitandukanye uko ari 16 bishimiye uyu muhango ari nako bamenya imico yo mubindi bihugu uko iteye.

Umunyeshuri witwa Haguminshuti Chance wiga muri Civil Engineering nawe yatubwiye ko yakunze cyane iri serukira muco rimaze kuba ku nshuro ya gatatu.

Yagize ati:” Nakunze iri serukira muco kubera ko njya menya uko umuco uteye wo mu bindi bihugu bitandukanye byohereje abana babo bakaza kurahura ubumenyi muri INES – RUHENGERI dore ko natwe batwigiraho byinshi bitandukanye natwe tukahira bimwe na bimwe tubarahuraho”.

Undi witwa Uwingabire Joseline waje kuhiga ukiri mushya nawe yagize icyo adutangariza.

Yagize ati:” Ishuri naje kwigaho, nararikunze cyane dore ko nabonye uko bategura amafunguro mu buryo butandukanye, nkubu nariye ibiryo byo muri Sudani numva bifite uko bitegurwamo bitandukanye nibyiwacu mu Rwanda, nakoje njya muri Ethiopia naho nsanga uko bategura amafunguro mu kanwa bifite uko biba bitandukanye nibyiwacu yewe nanabonye nimbyino babyina mbona iteye amabengeza mbese nishimye cyane”.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Padiri Dr. Baribeshya ya dutangarije ko ashimira Leta y’u Rwanda yafunguye imipaka kugira ngo abanyafurika baze mu Rwanda badakoresheje Viza (Visa) ari nacyo baheraho bumva ko bari iwabo.

 

Padiri Dr. Baribeshya

Yagize ati ” Turashimira Leta y’u Rwanda kubyo yakoze byiza ku gikorwa cyiza yakoze cyo gufungura imipaka, abanyafurika bakaza badakeneye Visa kubera ko ntawe ubahagarika, kandi ntabyo bababajije bindi bibaca intege noneho iyo bageze mu Rwanda bakakirwa neza cyane bigatuma bakunda igihugu cy’uRwanda.

Yakomeje avuga ko Byumvikana ko tuba tubakeneye kuera ko ishuri nk’iri ryigengarya INES – RUHENGERI riba rikeneye abanyeshuri kandi n’u Rwanda muri rusanjye n’abanyarwanda tuba dukeneye amadovize baba batuzaniye.”

Mu kiganiro n’Itangazamakuru yakomeje abasha no gukomoza ku mvamutima zabo iyo baseruka muri iki gikorwa cyiza bamaze gutegura muri iri shuri ku nshuro ya gatatu ko babona abanyeshuri bahita baje baturutse mu bihugu bitandukanye uko ari 16 ko baba bishimye cyane.

Yagize ati:” Iyo bahuye nk’ubu bagaseruka, bamenya uko bahagaze, ibyiyumviro bafite, uburyo babona u Rwanda n’abanyarwanda byose niho bigaragarira. Bityo rero iyo bamaze kwidagadura, bafata udufoto bakatwoherereza ab’iwabo bababwira uko uko bameze ku Ishuri ndetse n’umubyeyi ubonye uburyo umwana we yisanzuye yumva ameze neza kubera ko nta kibazo babona aba afite gikomeye noneho n’abandi bakaboneraho kuza kuharahura ubumenyi”.

Yasoje agira ati:” Iki gikorwa twateguye ku nshuro ya gatatu gihuza abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda natwe turimo kigamije kugira ngo abanyamahanga cyane cyane bumve ko bari iwabo kubera ko hano mu Rwanda twarabakiriye baranyurwa bariga bakahamara igihe gihagije urebye imyaka itatu niyo mike. Bagomba kwisanga mu Rwanda kandi natwe tukagira icyo tubigiraho kukbera ko bafite imico n’uburyo bwo kubaho butandukanye ndetse ni umugisha kuri twese.”

Umujyanama mu by’amategeko wa Guverineri (Legal Advisor of Governor) mu ntara y’amajyaruguru Bwana Jean Pierre Malikidogo waje Ahagarariye umushyitsi mukuru mu Ntara y’Amajyaruguru yashimye iki gikorwa cy’iserukiramico cyateguwe ku nshuro ya gatatu n’ishuri rikuru ry’ubimenyingiro rya INES-Ruhengeri mu rwego rwo guhuza abanyamahanga n’abanyarwanda kubera ko ngo ari ingirakamaro ku bana baturutse mu bihugu bitandukanye kubera ko n’imico iba itandukanye.


Yagize ati ” Ni byiza gutegura iri serukiramuco kuko muri iri shuri higa abana b’ibihugu bitandukanye uko bigera kuri 16 n’imico ndetse n’imigenzereze bitandukanye ariko si ikibazo ahubwo icya ngombwa nuko umuco wacu tuwusigasira ahubwo bariya baje badusanga tukabereka ko umuco ari mwiza bityo akaba ariwo bigana ndetse bakazawutwara iwabo.Ikindi nuko iyo baje mu kigo bigishwa iby’umuco kugira ngo batazatandukira bagakora ibitemewe mu gihugu bikabagusha mu byaha byabakururira ibihano bitandukanye.”

Yasoje asaba urubyiruko gukomera ku muco bagana mu iterambere kubera ko burya ngo nta terambere ryagerwaho ridashingiye ku muco.

Yagize ati:” Byanze bikunze nta terambere nta muco kubera ko iterambere ntiryaboneka tudahereye ku muco kubera ko murabona nka biriya bikorwa barimo gukora, hari ibyo batweretse bya gakondo bibafasha mu bushakashatsi kugira ngo tugere ku iterambere kuko hari ibya gakondo twahereyeho tugenda duhindura, Urumva ko habayeho uguhinduka kw’ibintu kugira ngo tugere ku byo tumaze kugeraho. Bityo rero, iterambere ntabwo rikuraho umuco ahubwo riza rishimangira umuco.”

DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUNSI MUKURU WISERUKIRA MUCO MURI INES – RUHENGERI:

Iri serukira muco ryitabiriwe n’abayobozi batandukanye

 

YANDITSWE NA FRATERNE MUDATINYA i MUSANZE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Top
Translate »